abafashamyumvire bahawe cheque ya 16,000,000frws

Abahinzi bo mu karere ka Ngororero barishimye kubera ko umusaruro wiyongereye babikesha kwigira ku mirima y’ubuhinzi no ku mirima ntangarugero. Ibyo byishimo babigaragaje kuri uyu wa kane tariki ya 6/07/2017 ubwo abajyanama b’ubuhinzi n’abafashamyumvire bahabwaga ibihembo binyuranye birimo n’ibikoresho by’ubuhinzi.

Uyu muhango kandi waranzwe no kumurika ubwiyongere bw’umusaruro w’ibitoki, ibigori n’ibishyimbo. Ku bitoki bishimiye ko hari abavuye ku gitoki cy’ibiro 2 ubu bakaba bageze ku cy’ibiro 140. Ku bigori bishimiye uburyo bafatanije n’ingabo z’u Rwanda na police y’igihugu bakarwanya nkongwa kuburyo umusaruro utasubiye inyuma. Ku bishyimbo naho umusaruro wariyongereye kubera gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda.

Habineza Yusufu wo mu murenge wa Hindiro akagari ka Gatega ni umwe mu bashimwe. Yavuze ko we na bagenzi we banenejwe n’uburyo ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB cyafashe ngamba zihamye zo gutuma umuhinzi atera imbere. Ibi ngo bifite imvano mu miyoborere myiza ituma imirimo y’ubuhinzi ikorwa hagamijwe kongera umusaruro.

Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid yasabye abahinzi kumenya kubika umusaruro bakava mu gihembwe cy’ihinga bakinjira mu kindi nta ngorane bahuye nazo. Yabibukije gusagurira isoko ariko baticuze. Ibi ngo bizabafasha kwinjira mu matora y’umukuru w’Ighugu nta ngorane, buri rugo rwihagije mu biribwa.

Mw’izina rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi muri RAB Ndabamenye Telesphore  yavuze ko “twigire muhinzi “   atari amagambo gusa ko ahubwo ari ukugaragaza umusaruro buri wese mu murima we.  Uyu musaruro ukaba ugomba guhaza abanyarwanda  kandi ugusagurirwa amahanga.

Yasabye abahawe ibihembo n’amashimwe gukomeza umurava wo gukangurira bagenzi babo gukoresha ubutaka neza bakabubyaza umusaruro.

Nshimyumuremyi Jean Piere/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*