Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze

Basuye ibikorwa binyuranye

Iyi ni igorofa yubatswe na 5 mu bagize PSF Ngororero.

Uturere tugize intara y’Iburengerazuba dufite akamenyero ku gukora ingendo shuli ngo kuko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze. Kuri uyu wa kane tariki ya 15/06/2017 aka Nyamasheke kagendereye aka Ngororero.

 President wa PSF Nyamasheke Fayida Jean marie Vianney yagize ati kuba twakoreye urugendo shuli mu karere ka Ngororero twahisemo neza. Ni akarere k’icyaro kimwe n’akacu bivuga ko hari amahirwe menshi dusangiye kuburyo twagirana inama mu guhangana n’ibibazo.

Mugenzi we w’akarere ka Ngororero Kanyambo Ibrahim wabahaye ikaze yabasobanuriye uruhare PSF ifite mw’iterambere ryako. Yasobanuye uburyo  we na bagenzi be bishyize hamwe ari 5 bakubaka inzu y’amagorofa 3 ifite gaciro gakabakaba 600,000,000 frws kandi ngo ikaba igenda yunguka. Iyo nzu imaze imyaka 3 yuzuye ngo bayubatse ku nguzanyo ya 210,000,000 frws andi asigaye ni ayabo bishyiriyeho ubu ikaba  ifite agaciro kagera kuri miliyari. Ndetse ngo barateganya no kubaka indi irenzeho.  

Ikindi gikorwa PSF Ngororero yaratiye iya Nyamasheke ni ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare routiere) cyavanye akarere mu bwigunge. Bwana Kanyambo yasobanuye ko ibi bikorwa bifitiye abatuye Ngororero akamaro ndetse n’abayigenda.

Abashyitsi bashatse kumenya niba ibi bikorwa bitabangamirwa n’imicungire mibi cyangwa uburiganya bwaturuka ku banyamigabane. Aha kanyambo yavuze ko kuba barishyize hamwe ari 5 byakumiriye uburiganya kandi ngo nta micungire mibi kuko bene ibikorwa bakurikiranira hafi.

Abashyitsi bagize amatsiko menshi yanatumye babaza ibibazo byinshi. Hari uwashatse kumenya niba bariya 5 bavuzwe haruguru bari basanzwe baziranye mbere yo kwishyira hamwe. President wa PSF Ngororero yavuze ko 4 bari baziranye ibyo bikanatuma ibikorwa byabo bisugira. Gusa yagaragaje imbogamizi z’uko hari ibigo by’imari cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta igikodesha amazu yo guturwamo kandi bakagombye gukorera muri iyi nzu y’ubucuruzi.

Bwana Kanyambo yasabye bagenzi be ba Nyamasheke ko urugendo shuli bakoze barubyaza umusaruro kandi ko bakoresha amahirwe abanyarwanda bafite arimo imiyoborere myiza, umutekano no kuba ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushyigikiye abikorera mw’ishoramari. Abashoramari ba Nyamasheke bavuye mu Ngororero berekeza mu karere ka Musanze.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*