Abayobozi banyuranye bunamiye inzirakarengane

Abapadiri benshi baherekeje imibiri 6 yabonetse mu murenge wa Sovu

Ni mu cyahoze ari komini Ramba ubu ni mu murenge wa Kavumu ahashyinguwe inzirakarengane 373 bakomokaga mu mirenge ya Sovu, Kageyo na Kavumu.

Cyilima warokotse jenoside yakorerwe abatutsi mu buhamya yatanze yavuze uburyo abatutsi bishwe urw’agashinyaguro by’umwihariko abana 12 bashyizwe mu cyobo ari bazima bakaza gushiramo umwuka hashize iminsi 3. Aha perezida wa  Ibuka mu Karere ka Ngororero Niyonsenga Jean d’Amour yasabye ko  imihango yo kwibuka urubyiruko mu Karere kose yajya ikorerwa muri uyu murenge wa Kavumu kubera bariya bana.

Nk’uko Cyilima abivuga banyina b’abo bana bategetswe n’interahamwe gucukura urwo rwobo babaroshyemo. Cyilima akibaza uburyo abantu bitwaga ngo ni inshuti n’abaturanyi b’iyo miryango habuze n’umwe wabatabara. Anavuga ko ukurikije imiterere y’icyahoze ari komini Ramba kigizwe n’imisozi miremire byabaye igitangaza gikomeye kugirango hagire abarokoka ngo kuko bari bagoswe bikomeye.

Yashimiye abarinzi b’igihango bagize uruhare rukomeye mu kurokora abantu. Yavuze ko imidali bambaye bayikwiye koko  kandi ko ari abo gushimirwa. Cyilima yanavuze ko hari abazize kuba barakikije abatutsi barimo uwamuhishe kugeza arokotse. Uyu ngo interahamwe zaramugose ziramwica ngo ahishe abatutsi. Yaboneyeho gushimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zitanze kugirango  zirokore benshi.

Mu nyigisho yatanze mu gitambo cyo gusabira inzirakarengane Padiri Ubald Rugirangoga yatinze ku bugome bwaranze abacanyi aza no gusaba abarokotse kugira ubutwari bwo kubabarira. Ati ariko ntiwaha imbabazi utazigusabye maze aboneraho gusaba abishe gusaba imbabazi. Padiri Rugirangoga yavuze ko impande zombie zifite umutwaro uremereye ko kugiranga ziwutura aruko babana mu mahoro.

Mayor Ndayambaje Godefroid yashimiye imbaga y’abantu yazindutse gufata mu mugongo abarokotse akomeza abasaba gucengerwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge kugirango amahano yagwiririye u Rwanda atazongera ukundi. Yagaye abantu bakomeje kugira ubugwari banga kwerekana aho imibiri y’abishwe yajugunywe. Aha yabivuze kubera imibiri 6 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi yabonywe mu murenge wa Sovu n’abakoraga amaterasi y’indinganire.

Hon Manirarora Annoncee ni umwe mu barokotse mu murenge wa Kavumu yagarutse ku mutwaro uremereye abishe n’abaciwe bikoreye. Asaba impande zombi kugira ubutwari bityo bakawururutsa bamwe basaba imbabazi abandi bazitanga. Yagize ati dukomeze dutere ingabo mu bitugu Umukuru w’Igihugu cyacu tuyoboka inzira yatweretse y’ubumwe n’ubwiyunge, n’imiyoborere myiza itwerekeza kw’iterambere.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*