Amaterasi y'indinganire ni kimwe mu byarengera ibyogogo by'imigezi

Iyi migezi yogoga mu misozi miremire kandi ihanamye ikunda guhura n’ibibazo bikururwa na muntu kuko amazi yayo ahora yuzuye isayo. Muri ibyo bibazo harimo ibikomoka mu buhinzi nk’amasuri no guhinga bagasatira inkombe zayo, hari ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko hari itaka ryinshi abacukuzi bayirohamo ndetse ubundi bagacukura muri iyi migezi nyirizina. Nka Sebeya yo hari ighe ubucukuzi bwakorerwaga mu isoko yayo.

Ikindi kibazo n’icy’ubworozi butubahiriza ibidukikije aho usanga amatungo ashoka muri iyi migezi hari aho akurura amasuri.

Ibi bibazo n’ibindi nibyo umushinga Water for Growth Rwanda, uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuholandi, wahagurukiye kugirango ingaruka mbi ku byogogo by’imigezi yavuzwe hejuru zigabanuke cyangwa zihagarare.

Umukozi w’uyu mushinga Mukasine Beatrice aragira ati niba dushaka ko ejo hazaza hatugwa neza twe n’abacu n’abandi bazadukomokaho tugomba gushakira hamwe imishinga yatuma kwangiza ibyogogo bya Sebeya na Nyabarongo bihagarara. Afatanije n’abatekinisiye b’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba, kurengera ibidukikije; kimwe n’abayobozi b’imirenge, inzego z’umutekano bashoboye kubona imishinga ikurikira:

Mu cyogogo cya Sebeya basanze hagomba kujyaho umushinga w’ubucukuzi bujyanye n’igihe kandi ababukora bakibumbira mu ma koperative; gutunganya amaterasi mu misozi icungamiye uyu mugezi mu bice bya Mahoko na Nyundo mu Karere ka Rubavu; gutunganya inzuri ku buryo haboneka ibibumbiro inka zuhirirwamo muri buri rwuri. Aha inka zikurura amasuri iyo zimanuka kenshi ari ikivunge zigiye gushoka mw’isoko ya Sebeya cyangwa mu tugezi tuyinjiramo.

Mu cyogogo cya Nyabarongo yo hejuru (Upper Nyabarango catchment) imishinga yahatabara ni ukuvana abaturage bose mu manegeka, gufata amazi y’imvura aho aturuka hose, kurwanya isuri ku buryo bwimbitse, kurema imirimo itari iy’ubucukuzi bw’amabuye nko korora inzuki, guhinga imbuto nk’inanasi mu mirenge uyu mugezi wogogamo, gukoresha ingufu za biogas mu kurengera ibidukikije.

Ubufatanye bw’Uturere ibi byogogo biherereyemo ni ngombwa kugirango intego yo kubirengera igerweho. Kuri Sebeya hari Ngororero, Rutsiro, Nyabihu na Rubavu, naho kuri Nyabarongo yo hejuru (kuko hari n’iyo hasi)   ni Ngororero, Muhanga, Karongi, Nyanza, Ruhango na Nyamagabe.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*