minister Mukantabana yahoberanye urugwiro n'abubakiwe amazu

Imiryango 5 yabaga mu mashyamba ya Kongo yashyikirijwe amazu meza ku bufatanye bwa Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi na UN Habitat. Aya mazu aharereye mu mudugudu wa Gatomvu mu kagari ka Bugarura mu murenge wa Muhanda, no mu murenge wa Kabaya mu mudugudu wa Kimiramba mu kagari ka Nyenyeri, iyi miryango yayashyikirijwe kumugaragaro na Hon minister Mukanatabana Seraphine ari kumwe n’intumwa ya UN Habitat.

Aba bantu batahutse mu byiciro binyuranye Midimar yagiye ibagenera amahugurwa mu myuga inyuranye ikanaba ibikoresho bijyanye nayo, yabahaye amatungo magufi, yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagera kuri. Mu gushimira iyi ministeri n’abafatanyabikorwa bayo mayor Ndayambaje Godefroid yavuze ko ibikorwa byayo byivugira dore ko mu mirenge ya muhanda na kabaya bifite agaciro ka 80,000,000 frws. Aha intumwa ya UN habitat yavuze ko iri shami ry’umuryango w’abibumbye rizakomeza kubaba hafi

Ministre Mukantabana n’ibyishimo byinshi yagaragaje ko  amazu yahawe abavuye mu mushyamba ya Kongo ari ay’agaciro. Ako gaciro ngo si ak’amafaranga gusa ahubwo kageretseho akandi gaciro gahabwa abanyarwanda ari abari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo bose bakagira uburenganzira bungana ku mahirwe bahabwa n’urwababyaye.

Yagize ati: “ Amazu ni ay’agaciro karenze amafaranga kuko harimo ineza, ubwuzu,urukumbuzi, agaciro abanyarwanda baha bene bawo batahutse bava i buzimu bajya i buntu ibi byose kubera imiyoborere myiza dukesha umuyobozi mukuru w’Igihugu.“

Ministre Mukantabana yabwiye abahawe amazu ko iyo neza bagiriwe bagomba kuyitura. Mu kwitura ngo ntibasabwa ibitangaza ahubwo barasabwa kwitabira gahunda za Leta batozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ibi kandi ngobizatuma bava mu cyiciro cy’ubudehe barimo ubu bakimukira mu cy’abishoboye. Ngo kuko ntiwaba utuye mu nzu nziza y’agaciro kandi ngo uhore utegereje imfashanyo.

Yabibukije ko kizira kuyagurisha kandi ko bagomba kuyagirira isuku, bakihutira kuyasana aho yaba yangiritse. Yasabye ubuyobozi bw’Akarere kuzatanga inkunga y’ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa n’intebe.

 Mukamurenzi Marie Jose umwe mu bahawe amazu n'igishyika cyinshi yahoberanye n'abo ayikesha maze abasezeranya ko inyumba yahawe azayifata neza kandi ntatatire igihango afitanye na Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda. Ati ntiwaba uvuye mw'ivundi winjiye mu nyumba ngo uyifate nabi.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*