Minister Uwacu Julienne atangiza ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge

 

“Ubumwe n’ubwiyunge, ndi umunyarwanda” aya ni amagambo yagarutse kenshi mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge  mu  Karere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu tariki ya 31/05/2017.

Aka karere kagize ibigwi muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko kigeze guhabwa na Unity Club Intwararumuri igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge. Cyahwe koperative Imyumvire myiza ihuriwemo n’abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu bakoze aya mahano.

Regine Iyamuremye umwe mu bashinze Unity Club, atanga ikiganiro ku bumwe n’ubwiyunge,  yavuze ku mavu n’amavuko yayo,  imikorere n’icyerekezo, ngo ubu ikaba imaze 21 ivutse. Aha yarase ubutwari bwa Madamu Jeanette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watangije Unity Club mu bihe bikomeye byo kubaka ubunyarwanda ntagamburuzwe n’ibihe bibi.

Yanavuze ko muri 2013 Unity Club yashyikirije Umukuru w’Igihugu igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge Unity Award. Ubu ngo bakorana bya hafi n’abarinzib’igihango. Mu bikorwa by’ingenzi bakora harimo gufasha abagizwe inshike na jenoside yakorewe abatutsi babashakira aho kuba heza, no kubagezaho ibibatunga. Yagize ati turi abahamya b’imbaraga z’ubumwe n’ubwiyunge byose mu murongo wa Leta. Ati turi Intwararumuri kuko  ntawamurukira abandi we ari mu mwijima.  Ngo bitegye gukomeza gufatanya n’izindi nzego mu kwita ku batishoboye, abapfakazi n’imfubyi n’abandi banyantege nke

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid yagaragaje ko ubumwe n’ubwitunge  ari  inzira u Rwanda rwahisemo kugirango rwubake amajyambere arambye. Ibi bikazatuma jenoside itongera ukundi. Yagarutse ku barinzi b’igihango bagiye barokora abahigwaga aho yavuze ko  bafite uruhare rukomeye mu bukangurambaga bw’iri huriro, banamenyekanisha ibikorwa byabo byimakaza  gahunda ya ndi umunyarwanda. Iri huriro kandi ngo ni uburyo bwo guha abahoze ari abayobozi umwanya wo gushimangira igihango bafitanye n’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

Minister w’Umuco na Sport Uwacu Julienne wariv umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mw’ijambo rye yagize ati “ibibi twanyuzemo byashegeshe ubumwe bwacu, ubumwe n’ubwiyunge niyo nzira twiyemeje kugirango twiyubake. Kuba intwararumuri ni uguhuza imvugo n’ingiro. Naho kuvuga ibi ugakora ibindi  ni ugutana bituma habaho gutatira igihango. Akomoza ku miyoborere myiza ifatwa nk’umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge yaize ati ”Dufite Umutoza ushoboye, twabuzwa n’iki kugera ku byiza twiyemeje.”

Mu kungurane ibitekerezo Mukasano Gaudence umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange yatanze igitekerezo ko umuco wo kubaka amahoro watangira kare mu bana bato bakiri mu mashuli abanza.

Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yifuje ko abahoze ari abayobozi bahura kenshi bagafata iyambere mu kwimakaza iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge nyuma bakayisakaza mu baturage.

Gashirabake wahoze ari umuyobozi w’icyari komini Satinsyi yavuze ko iyo abayobozi  baza kwegera abaturage bakabigisha ko kizira kumena amaraso u Rwanda rutari kugwa mw’icuraburindi. Aha yasabye ko iri huriro ryakwitabirwa n’ingeri zose by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Iri huriro ryatangiye ku rwego rw’akarere rizakomereza ku mu murenge tariki ya 8/06/2017. Ryitabiriwe n’abahoze ari abayobozi ku nzego zinyuranye, abajyanama b’imirenge n’Akarere, abayobozi b’ibigo by’amashuli, abayobozi b’amadini n’amatorero, abikorera, abarinzi b’igihango n’abandi bavuga rikumvikana.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*