Police y'igihugu yijeje abaturage abaufatanye buhoraho mw'iterambere

Ministre Biruta mu nzu y'umuturage wahawe amashanyarazi

Abaturage bo mu mudugudu wa Rubindi, akagari ka Musenyi mu murenge wa Sovu barashimira police y’u Rwanda iherutse kubagezaho ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba. Aba baturage barashima byimazeyo imiyoborere myiza bakesha iki gikorwa cy’indashyikirwa bagejejweho n’uru rwego rw’umutekano.

Ibi babigaragarije Ministre w’umutungo kamere Visenti Biruta ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa police y’u Rwanda DIGP Juvenal Marizamunda ubwo batangizaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cyahariwe ibikorwa bya police (police week) kuri uyu wa Kane tariki ya 25/05/2017.

Uwiragiye Marcianne  ni umwe mu bagezweho n’urumuri  ngo batigeze barota no mu nzozi. Yavuze ko adashobora kubara amafaranga yatanze ku ma buji na petrole atarabona urumuri ruhoraho. Ngo abana ntibasubiraga mu masomo nimugoroba, ubundi ngo mu rugo bakaryama kare kubera kuba mu mwijima. Ariko ngo ubu ba bana bariga njoro nta nkomyi, kandi bagataramana n’ababyeyi bakungurana ibitekerezo kw’iterambere ry’urugo rwabo.

DIGP Marizamunda yagaragarije abaturage ibiyishimo police itewe no kuba baravuye mw’icuraburindi ; ababwira ko uretse gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ubu police yitangira iterambere ryabo. Yaboneyeho kubasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera ngo kuko biri mu bidindiza iterambere. Aha  yabibukije kugendera kure ibiyobyabwenge, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ingengabitekerezo ya jenoside, ruswa, ubujura, gucuruza abantu,  kwangiza ibidukikije….

Ministre Biruta wari umushyitsi mukuru yabwiye abaturage ko abazaniye intashyo y’Umukuru w’Igihugu cyacu abibutsa ko iterambere bagenda bageraho barikesha politiki y’imyoborere myiza barangajwe imbere n’Intore y’ikirenga. Nawe yabibukije ko bagomba kwitaza ibyaha byose bityo bakorohereza inzego z’umutekano ubu ziharanira iterambere ry’abaturage.

Yababwiye ko bagomba kwirinda kwangiza umutungo kamere n’ibidukikije bacukura amabuye mu kajagari. Yabahamagariye gukoresha biogas kugirango barengere amashyamba kandi bace ukubiri n’indwara z’ubuhumekero.

Yanabasabye kuzabyaza umusaruro icyumweru cyahariwe ubutaka kizatangira kuwa 5/06 mu karere ka Ngororero, bagakemura ibibazo by’ubutaka bakabubyaza icyo buhatse kandi bakabukoresha bagana ibigo by’imari.

Agarutse ku gikorwa cya police cyo kumurikira abaturage yabasobanuriye ko iyo umuntu ari mu rumuri atekereza neza agaca ukubiri n’ibikorwa by’umwijima. Yababwiye  ko bagomba kumera nka wa mwana uzi ubwenge basiga yinogereza nabo bagashyiraho akabo bakagura ziriya ngufu kuko zidahenda kandi zikaba iz’igihe cyose .

 Police y’u Rwanda ngo imaze gushyikiriza bene ruriya rumuri  imiryango 700 mu ntara y’iburengerazuba, ikaba iteganya kurugeza ku miryango 3200 mu gihugu cyose, ikanageza amazi meza ku ngo 600. Bazanoroza abatishoboye, babukire amazu n’ ubwiherero.

Ibikorwa byahariwe police week bizarangira kwa 16/06 ubwo uru rwego ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 17 rumaze rushinzwe.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*