DPC SSP Gasangwa Marc muri police week

 Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/05/2017 mu murenge wa Hindiro akagari ka Gatega, murwego rw’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abapolisi (police week), abapolisi bo mu karere ka Ngororero bayobowe na  DPC SSP Gasangwa Marc, bifatanije n’urubyiruko n’abandi baturage mu guhanga umuhanda mu mudugudu wa Sereri. Iki gikorwa kirangiye habayeho kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ingo 11 zigizwe n’abantu 33.

Sheki  ihwanye n’100,000frws yashyikirijwe umuyobozi w’umurenge wa Hindiro Mukunduhirwe Benjamine;  abishyuriwe mitiweli bahita bahabwa amakarita yabo. DPC SSP Gasangwa Marc yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu inzego z’umutekano zikaba zirimo kurwana urw’iterambere ku bufatanye n’abaturage.

Abaturage nabo ngo niko babibona kuko bimaze kuba akamenyero ko police n’ingabo babatera ingabo mu bitugu mu bikorwa bibateza imbere. Umukecuru Nyirabunane  ni umwe mu bishyuriwe mituweli. N’ibyishimo byinshi yagize ati ubwo mbonye ikarita sinzongera kurembera mu rugo. Mugenzi we Sezirahiga Yohana yashimye imiyoborere myiza ngo ituma abaturage bibona koko mu nzego z’umutekano. Izi nazo ngo  zikaba zihora zizirikana imibereho myiza y’abo zicungira umutekano  

Umyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine wari umushytsi mukuru yagize ati: “Ubufatanye bw’baturage n’inzego z’umutakano umaze gushing imizi. Ibi ntibigaragarira gusa mu gucunga umutekano ahubwo no mu bikorwa by’iterambere rirambye. Abapolisi n’ingabo hamwe n’abaturage bubatse imihanda n’ibiraro, imiyoboro y’amazi, bubakiye abatishoboye amazu, ubwiherero n’uturima tw’igikoni, bubatse amashuli n’amavuriro, bateye amashyamba, …”

Uko imyaka ishira niko ibi bikorwa bigenda byiyongera. Uretse ibyarondowe hejuru ubu binjiye no mu buhinzi aho bafatanije n’abaturage guhinga ibijumba n’imyumbati, kurwanya ibyonnyi nka nkongwa, kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.   Mu buzima ni  kenshi humviswe abatangabuhamya bavuwe indwara zitandukanye zirimo iz’amaso, kubagwa, n’izindi.

Police iherutse kandi kugeza ku baturage bo mu mududgudu wa Rubindi mu murenge wa Sovu   ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba . Ingo 117 ubu zikaba zarasezereye akatadowa n’icuraburindi. Imihigo irakomeye kandi irakomeje.

NSHIMYUMUREMYI Jean Pierre/ PRMCO NGORORERO District 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*