Umuyobozi wa OAG atanga inkunga y'urwibutso rwa Kibirira

Abatangabuhamya bavuga ku nzira y'umusaraba banyuzemo

Intumwa z’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imari ya Leta (OAG) ziyobowe n’urukuriye Obadiya Biraro, iza Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC) ziyobowe na Prof.Kalisa Mbanda, n’iz’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/05/2017 zazindukiye ku nzibutso za Nyabarongo na Kibirira aho zunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi.

Ku mugezi wa Nyabarongo ahitwa ku Cyome aho akarere ka Ngororero gahana imbibi n’aka Muhanga bunamiye abatutsi baroshywe muri uyu mugezi aho Prof Kalisa Mbanda yihanganishije ababuze ababo avuga ko nawe hari abavandimwe be bajugunywe muru uyu mugezi. Prof. Kalisa yagaye abakoze amahano asaba abayarokotse gukomera kuko ngo kwiheba byaba ari ugutiza umwanzi umurindi.

Izi ntumwa n’abaziyoboye bakomereje ku rwibutso rwa Kibirira aho abatanga buhamya bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo ababo bishwe urwagashinyaguro. Umuyobozi wa OAG Biraro nawe yasabye abarokotse gukomeza guharanira kwigira agaya abakoze jenoside ko bahinyuje Imana igihe bamburaga ubuzima abantu yaremye mw’ishusho ryayo.

Ziriya inzego uko ari 3 zageneye urwibutso rwa Kibirira inkunga ya 5,000,000 frws, iyi sheki  yashyikirijwe umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*