Ingeri zose zajegutanga ibitekerzo kuri DDS

Mayor Ndayambaje afungura ibiganiro

Mu maitsinda habayeho kwinegura

Kuva aho DDP (District Development Plan=Igenamigambi ry’amajayambere y’Akarere) ihundukiye DDS(District Development Strategies= Ingamba z’iterambere ry’Akarere) ningombwa ko abarebwa n’iterambere bose bicara bagasasa inzobe ndetse bakaninegura kuko amazi atakiri yayandi.

Ni muri urwo rwego abakozi bose kuva ku ab’Akarere kugeza kub’umurenge bari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere,Inama njyanama, abikorera, abafatanyabikorwa, inzego z’urubyiruko n’iz’abagore bahuye bakarebera hamwe uburyo bagomba guhindura imikorere bagashyiraho DDS.

Iyi DDs (2018-2024) igomba kuba ifite inkingi yegamiye arizo Vision 2050, African Union Agenda 2063 na EDPRS 3. Nk’uko byavuzwe n’umuyoyobzi w’ishami ry’igenamigambi, ikurikirana n’igenzura Birorimana Jean Paul, kugirango iyi DDS ishinge imizi nuko igomba kurangwa n’udushya. Ngo kuko ubu tugomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi. Ni kenshi byagaragaye ko abakozi n’abayobozi baranzwe no kutagira impinduka mu mikorere ngo uko bakoraga mu myaka 5 ishize ugasanga ntacyahindutse. Ibi ngo bigaterwa n’amadisikuru menshi naho ibikorwa bikaba bike. Ibi ngo byabaye inzitizi yo guhanga udushya.

Abitabiriye umwiherero bakoreye mu matsinda yagaragaje ibibazo n’impinduka zitegerejwe ngo haboneke ibisubizo mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Mu bukungu hagaragaye ko ibikorwa remezo bikiri bike: amazi imiyoboro ntihagije, nihari harimo imeze nabi bisaba kuyisana no kuyifata neza, harimo nifashwe nabi igomba kwegurirwa ba rwiyemzamirimo.

Ku bijyanye n’ mashanyarazi ingo ziyafite ziracyari nke bisaba kuyongera. Mu nzitizi ngo hari ingo zidafite ubushobozi bwo kuyagura, ingo nyinshi zitari mu midugudu. Mu kuyongera ngo bisaba kubaka ingomero. Naho ku bijyanye n’imihanda ngo ntihagije ihari nayo isaba kuyifata neza.

Ubushomeri mu rubyiruko n’abagore ngo buracyari hejuru kubera ubumenyi buke bwo kwihangira imirimo, ubushobozi buke bwo kubona igishoro, ubukene mu rubyiruko n’abagore kuburyo ngo bibagora kubona ingwate igihe baka inguzanyo.

Kudatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi kubera umusaruro udahagije, n’uhari ngo ntubikwe neza nabyo biri mumbogamizi.  Aha ngo umuti ni  ukongera umusaruro, no guhanga inganda

Kudatura mu midugudu, imikoreshereze mibi y’ubutaka n’imicungire yabwo itaranoga biri mu bizitira ifumba y’amajayambere. Aha abaturage bakaba bagomba gukorerwa ubukangurambaga bwimbitse.

Urwego rw’abikorera mu karere ngo ntirurashinga imizi bikaba bisaba kwishyira hamwe; abashoramari baracyari bake, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  buracyakorwa mu kajagari bikaba bisaba ikoranabuhanga muri uyu mwuga.

Mu mibereho myiza haracyaboneka ibyumba by’amashuli bishaje bisaba gusimbuzwa no gusanwa, ibihari ngo ntbihagije, amashuli y’incuke aracyabarirwa ku ntoki  mu mirenge. Ibikoresho by’ishuli  ngo ni bike  hashyirweho gahunda y’uko ababyeyi bakwita ku bana kurushaho.   Ikindi ngo hari abana barangiza bafite ubumenyi bucye, ikoranabuhanga ridahagije, imfashanyigisho zidahagije cyane cyane mu mashuli yigisha ikoranabuhanga, ubushobozi n’ubumenyi buke ku barimu cyane ku rurimi rw’icyongereza, amashuli y’imyuga n’ubumenyi ngiro akiri make. Ngo n’ubugenzuzi mu mashuli bugomba kwiyongera.

 Amavuriro ni make ngo naho ari ari kure y’abaturge, inyubako zayo hari aho zishaje bikaba bisaba kuzisana no kuzagura. Abakozi muri ayo mavuriro  ngo ntibahagije, ibikoresho  mu bigo nderabuzima n’ibitaro nabyo hari ibigikenewe. Amahugurwa ahoraho y’abaganga ngo ni ngombwa.

Ubwiyongere bw’abaturage buracayafite umuvuduko munini,   amakuru make ku buzima bw’imyororokere aracyari macye. Hari abakivuga ngo “ndababyara Imana izabarere”. Haracyaboneka abakobwa bashaka bakiri bato batarageza ku myaka21. Ubukene n’ubushomeri ngo nabyo bituma abantu bashaka bakiri bato kuko haracyari ingo zigifite imyumvire ngo “nta bagore 2 cg abagabo 2 mu rugo rumwe”. Imyumvire y’amwe mu madini ngo mubyare mwuzure isi nayo ngo igomba guhinduka. Ubwitabire  ni buke mu kuboneza urubyaro.

Hari imirire mibi/ kugwingira bigikururwa n’ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye  bikaba bisaba amahugurwa ahoraho ku babyeyi muri ECD centers. Imyumvire mike y’ababyeyi yo kutita ku bana mu gihe cy’iminsi 1000 igomba kunoga. Ngo hari ababyeyi batakibona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo haba mu burezi n’uburere.

Isuku nke iracyagaragara hirya no hino mu bwiherero kubera amazi adahagije. Mu tubare, restora mu masoko, n’ahand isuku ni nke. Mu nzego zinyuranye isuku ihabwa agaciro kadahagije. Ibi bikaba bisaba ubukangurambaga bwimbitse ku nzego zose.

Mu miyoborere myiza abari mu matsinda basanze imitangire ya serivisi itaregera ku rwego rwifuzwa; ngo abakira abantu baracyafite ubumenyi buke mu kubafata neza. Aho gukorera hatameze neza, hatujuje ibyangombwa, kudaha agaciro abaturage ngo ni inenge mu miyoborere myiza. Kubaka no kuvugurura inyubako zitangirwamo serivisi bikaba ari ngombwa.

Haracyaboneka umutekano muke mu ngo no muri community kubera ibiyobyabwenge naho amarondo ngo ntakorwa neza. Bisaba imodoka zo gucunga amarondo. Abaturage bakamenyeshwa amategeko abarengera. Guha agaciro gasumbuyeho inteko z’abaturage, itorero ku mudugudu rigashinga imizi. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina naryo rigomba gucika burundu.

Ikoranabuhanga  riracyari hasi. Imirenge yose, ibigo nderabuzima, ibigo by’amashuli byose bikwiye kugira ikoranabuhanga mu cyerekezo gishya cy’Akarere. Ibyumba mpahabwenge ( ICT knowledge hubs) nabyo bikaboneka hirya no hino mu mirenge.

Umuti w’ibi bibazo  kugirango uboneke nk’uko wagiwe utekerezwaho mu matsinda; umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi yavuze ko uruhare rw’abikorera, ba rwiyemezamirimo, ababyeyi, abaturage bose n’abayobozi babo ari ntasimburwa.

Umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid na Perezida w’Inama Njyanama Dusingizumuremyi Jean Pierre bemeza ko ibibazo bihari koko kandi ko kubibonera umuti bisaba ubufatanye n’ubushaka bwa buri wese no guhindura imikorere igomba kurangwa n’udushya mu nzego zose.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*