Abunzi mu mwitozo wo kunga abafite amakimbirane

Umubare w'awabagore ni munini mu bunzi

Abunzi barimo ingeri zose

Mu mahugurwa y’iminsi 4 bahawe  ku bufatanye bwa minisiteri y’ubutabera, RCN Justice et Democratie na ambasade y’igihugu cy’Ubusuwisi mu Rwanda  abunzi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, abashinzwe irangamimerere mu mirenge basabwe kuba inyangamugayo.

Uko kwirinda kubogama bazabifashwamo n’impamba bavanye muri aya mahugurwa bahawe n’inzobere mu by’amategeko aherekejwe n’imfashanyigisho zigezweho ndetse n’ibitabo birimo icyegeranyo cy’amategeko kigenewe komite z’abunzi.

Mu by’ingenzi bahuguwemo hari itegeko rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi; itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda; itegeko rigenga imicungire y’umutungo, abashyingiranwe, impano n’izungura n’itegeko rikumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Abunzi kandi babwiwe imvugo bagomba gukoresha mu kazi: ngo ntibavuga urukiko bavuga komite y’abunzi, ntibavuga urubanza cyangwa ikirego bavuga ikibazo, ntibavuga urega bavuga uwatanze ikibazo, uregwa ni uwisobanura, ntibavuga kuburana bavuga kunga no kungwa naho ababuranyi ni abafitanye ikibazo.

Bahawe kandi amabwiriza yubahirizwa igihe bari mu kunga nko kuvuga uhawe ijambo, kudasohoka buri kanya, kubahiriza igihe no gushyira telefoni muri bucece. Bagomba kandi gukemura amakimbirane mu mahoro kandi bagafata umwanzuro ufite ireme.

Uwera Alexandrine ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo mu murenge wa Kabaya. Arishimira ubumenyi avanye mu mahugurwa: ngo muriwe arumva yahindutse kuko imikorere ye igiye kunoga. Ngo aho koherereza abaturage ihamagarwa(convocation) ngo rimwe na rimwe ribatera ubwoba; azajya abasanga iwabo abagire inama y’uko bakwiyunga  aho guta igihe basiragira mu buyobozi. Inama nizitakirwa ngo nibwo bakwiyambaza abunzi. Ibi ngo bizatuma amakimbirane yatumaga abayafitanye batakaza igihe n’amafaranga agabanuka.

Mugenzi we Mukantanganda Stephanie ni umwunzi mu bujurire mu murenge. Aravuga ko bagiye guhindura no kunoza imikorere yabo. Nko kwakira ibibazo ngo babivangavangaga bikabagora kubifatira umwanzuro ufite ireme. Afite icyizere ko abaturage bazishimira imikorere ye kubera ubumenyi avanye mu mahugurwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine yashimiye abafatanyabikorwa  bageze ku ntego yo kongerera ubushobozi abagira uruhare mu kwegereza ubutabera abaturage no gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kumenyekanisha uburenganzira bw’ibanze n’uburyo bwo kubuharanira mu nzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.

Komite 86 z’abunzi (13 zo mu mirenge na 73 zo mu tugari) zose zongerewe ubumenyi.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*