Kalisa Jean Baptiste niwe wabaye umukozi w'indashyikirwa

Ku munsi mpuzamahanga ‘umurimo abayobozi n’abakozi barateranye basanga abakozi muri rusange bita ku kazi kurusha uko bita ku buzima bwabo. Ibi ngo bigaragazwa n’ukou sanga bake cyane aribo bakoresha isuzuma rusange ry’ubuzima bwabo ku baganga b’inzobere (general medical checkup).

Umugenzusi w’umurimo Barigora Evariste avuga ku mibereho y’abakozi n’aho bakorera yasabye ubuyobozi bw’akarere gusimbura ibikoresho bishaje nka za kizimyamwoto. Ndetse ngo mu mirenge nta na hamwe yayibonye. Avuga ku buzima n’umutekano w’abakozi ku kazi yongeye gusaba  ubuyobozi gushishikariza abakozi isuzuma rusange ry’ubuzima bwabo (general medical checkup) nibura rimwe mu mwaka.

Aha yagize ati imodoka zikorerwa controle technique buri mezi 6 nkanswe umuntu ukora amanywa n’ijoro. Yanasabye ko abakozi bakora isuku bagira imyambaro yabugenewe nk’uturindantoki n’inkweto zabugenewe bibarinda kwandura indwara z’uruhu.

Bwana Barigora yanibukije ko abakozi bagenerwa amazi yo kunywa igihe bari mu kazi, kandi bakigishwa ubutabazi bw’ibanze (secourisme) kuburyo batabarana by’ibanze igihe habaye impanuka ku kazi.

Yanasabye ko biro zidatunganye zakwitabwaho zigashyirwamo ibyangombwa bisabwa nk’intebe zijyanye n’igihe umukozi yicaraho igihe kirekire ku buryo bitangiza uruti rw’umugongo..

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine atanga ikiganiro ku mitangire ya serivisi  yibukije ko umuturage agomba kugirwa nyambere kuko ariwe “dukorera”. Yagize ati tujye duhora tuzirikana ko umuturage ariwe dukesha akazi kaduhemba dufite.

Inzego z’umutekano zari muri ibi birori zagarutse ku nama zikunze kugirwa abakozi nko gukorera hamwe nk’ikipi, kwisuzuma niba “dukorana ubunyangamugayo kandi twubahiriza indangagaciro na kirazira nyarwanda.” Hanenzwe kenshi aho abakozi bakorera hadatunganye ndetse n’isuku idahwitse irangwa hamwe na hamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere Ndayikengurukiye Jean Luc agaruka ku buzima bw’abakozi yatanze inama ko byaba ihame ko buri mukozi yagira muri dosiye ye impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko yakorewe isuzuma rusange ry’ubuzima. Yavuze ko ibiro bidatunganye harashyirwamo imbaraga bikanoga kandi isuku ikarushaho kuba umuco.

Umuyobozi w’igenamigambi, ikurikirana n’isuzuma Birorimana Jean Paul we yatinze ku kuntu igihe tugezemo buri mukozi agomba kurangwa n’udushya kandi agatekereza areba kure akagendana n’umuvuduko w’isi ya none. Kuko ngo gukomeza kubyinira hamwe dukora nk’ejo hashize ntaho byatugeza mu cyerekzo 20-50 tugiye kwinjiramo.

Mayor Ndayambaje Godefroid wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yahawe umwanya wo kugaragaza umukozi w’indashyikirwa. Yabanje kugaragaza ibiranga bene uwo mukozi harimo gukunda umurimo, kudakorera ku jisho, kurwana ishyaka ry’akarere, kugira abandi inama, kuba inyangamaugayo no kubahiriza indangagaciro na kirazira nyarwanda.  Nyuma y’amatora mu bwisanzure umukozi wahundagajweho amajwi menshi ni Kalisa Sylvestre umushoferi w’akarere.

Mw’ijambo ry’umunsi yagejeje ku bakozi umuyobozi w’akarere yabibukije ko gukunda umurimo bigomba kuranga buri wese kuko ngo niyo ntandaro yo gukunda igihugu no kugikorera. Yagrutse ku mihigo y’akarere asaba abakozi gukomeza gutahiriza umugozi umwe bakayesa ku gipimo cyo hejuru. Avuga ku mitangire ya serivisi yashimangiye ko  umuturgae ariwe  dukorera kandi ko akwiye kubona serivisi akeneye ku gihe kandi kuburyo bunoze. Ku mbogamizi abakozi bahura nazo mu kazi nk’ibiro bidhagije,  ibura ry’ibyangombwa bimwe na bimwe byunganira umukozi mu kunoza imibereho mu kazi, bwana Ndayambaje yavuze ku bufatanye n’inzego zinyuranye bizabonerwa ibisubuzo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

 

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*