Intore zasannye amazu y'abatishoboye

Zagize uruhare mu kubaka uturima tw'igikoni

Zatanze umuganda ku mukecuru Nyirakamonyo

Gusuzuma uruhare rw’itorero ry’igihugu mu gufasha abanyarwanda kwirinda amacakubiri, ivangura,  kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, gusuzuma impinduka zizanwa n’ibikorwa by’itorero ry’igihugu cyane cyane ibirebana no kubaka umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kumenya uko abanyarwanda bumva itorero ry’igihugu nicyo ribamariye ni zimwe mu ngingo zunguranyweho ibitekerezo mu nama yahuje ibyiciro bitandukanye n’abasenateri bari bayobwe na Hon Musabeyezu Naecisse kuri uyu wa kane tariki ya 27/04/2017

Mu gusuzuma izi ngingo abitabiriye inama bigabanijemo amatsinda yasesenguye byimbitse ingingo zikurikira: uko intore zatojwe zitwara mu muryango hagereranijwe n’uko byari bimeze mbere yo gutozwa; uruhare rwa sosiyete sivile, abahagarariye amadini n’abavuga rikumvikana mu guhashya amacakubiri no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda; amasomo atahanwa n’abavuye mw’itorero n’uburyo bashyira mu ngiro ibyo batojwe; imikorere y’itorero, uburyo bukoreshwa mu kwigisha, ibyigishwa n’abigishwa; impinduka mu kurwanya amacakubiri, ivangura, kubaka ubumwe bw’abanyarwanda zagizwemo uruhare n’Itorero.

Itsinda ry’abarimu n’abaganga ryasanze ingengabitekerezo ya jenoside yaracitse mu barezi n’abaganga,  gahunda zo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi zitabirwa neza n’urubyiruko n’abakuru  ibi byose kubera ubutore. Gusa  mu mashuli ngo ku ngangabihe y’amasomo nta saha iriho yagenewe kwigisha ibijyanye n’ itorero,  imfashanyigisho  ku  itorero ngo ni nke cyane nko kutagira ibikoresho byerekana amashusho by’umwihariko mu mashuli abanza. Ibyiciro by’amatorero bikwiye kunganirana abafite ubumenyi n’ubunararibonye bitandukanye bakuzuzanya. Iri tsinda ryatanze inama ko hajya habaho umunsi murikabikorwa by’intore nibura rimwe mu gihembwe.

Itsinda ry’abanyamadini n’abavuga rikumvikana ryasanze aba bafite inshingano yo kumvisha abanyarwanda ko dukwiye kubana mu mahoro ko turi abavandimwe. Ryatanze inama ko mu kwigisha indangagaciro byajya bikorwa n’abo zigaragaraho, kandi hagafatwa ibihano ku bantu b’intore bagaragaraho kwandavura, kwiyandarika, no kua inkundamugayo. Ibi ngo bigakorwa mu rwego rw’Itorero.

Itsinda ry’abayobozi b’inzego z’ibanze ryasanze abavuye mw’itorero batahana umuco wo gukorera hamwe nk’ikipi, gukunda igihugu n’abagituye, umuco wo kubungabunga no gusigasira ibyagezweho, gukorera ku ntego no ku gihe kandi imvugo ikaba ingiro, kuremera abatishoboye, gutanga serivisi nziza n’ibindi. Kandi ngo kuba gahunda ya Ndi umunyarwanda yaragize umusaruro mwinshi intore zabigizemo uruhare rukomeye ngo kuko mbere y’uko itorero ry’igihugu ribaho hagaragaraga imyumvire ishingiye kw’ivangura mu buryo butandukanye.

Ibitekerezo byavuye mu matsinda byateye abasenateri gushimira intore mu byiciro binyuranye aho senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko umuganda wazo mu kubaka u Rwanda ari nta makemwa azisaba kudakura muruge ngo kuko inzira ikiri ndende.

Mayor Ndayambaje Godefroid yashimiye abasenateri kuba baje gusangiza intore zinyuranye ubunararibonye bwabo; yabijeje ko aho” badusanze atariho bazadusanga bagarutse ko ahubwo hazaba haratewe intambwe igaragara.” Abitabiriye inama biyemeje gukomeza kuba umusemburo usembura abaturage muri gahunda zose za Leta zubakiye ku nkingi enye za guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda. Habayeho gusura ibikorwa by’intore aho umukecuru utishoboye Mukagasana Bonifirida wahingiwe umurima w’ibishyimbo mu kagari ka Rususa mu murenge wa Ngororero yavuze ko ibikorwa by’intore byamweretse ko atari wenyine.

Mu bindi bikorwa by’intore byagaragajwe n’umutahira wazo Mukantabana Odette hari kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni, ubwiherero, gusiza ibibanza no gusana amzu, guharura imihanda no gukora ubukangurambaga kuri gahunda za leta.

Inama yari yitabiriwe Komite nyobozi y’akarere, inzego z’umutekano, ba  gitifu b’imirenge, abatoza b’intore, abanyamadini, abavuga rikumvikana, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, ibyiciro by’intore, abarimu b’amashuli abanza n’ayisumbuye, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abayobozi b’ibitaro, intore zo ku rugerero, inama y’igihugu y’abagore n’abajyanama b’ubuzima.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District .

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*