Abagore batinyutse barasabwa gutinyura bagenzi babo

Ni ibyagarutsweho kenshi mu nama nyunguranabitekerezo ku bufatanye na PRO-FEMME Twese Hamwe ku ngamba zigamije kongera umubare w’abagore bitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo zidatorerwa, cyane cyane ku rwego rw’ibanze; yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/04/2017.  Intumwa y’Impuzamiryango PRO FEMME Twese Hamwe Alice Uwimbabazi yavuze ko ubushakashatsi  bwakozwe mu turere 4 duhagarariye intara 4, bugaragaza ko umubare w’abagore mu myanya y’ubuyobozi abagore bajyamo badatowe ukiri muto.

Kwitinya, imyumvire y’abagore ubwabo na sosiyete barimo, ubushobozi buke, ubukene, abagabo batinya ko abagore bagiye mu myanya y’ubuyobozi  bashobora gutwarwa n’abandi bagabo bahurira mu kazi ni zimwe mu nzitizi impuzamiryango Pro Femme Twese Hamwe igamije kurandura burundu.

 Inzego zitandukanye ziganjemo iz’abagore zitabiriye iyi nama zasuzumwe uburyo uriya mubare w’abagore wazamuka by’umwihariko mu karere ka Ngororero. Muri rusange inzitizi bahurijeho nuko abagore bacyitinya bitewe n’umuco bakuriyemo; ko umukobwa ari umunyantege nke; ko ashobora no guhura n’ibigeregezo adashobora guhangana nabyo cyane cyane mu bice by’icyaro.

 Mukasano Gaudence uherutse gutsinda ikizamini agahabwa kuyobora umurenge wa Nyange yemeza ko kwitinya(kutagira self-confidence) kw’abagore kugifite uruhare rukomeye mu kutitabira ipiganwa ku myanya y’ubuyobozi. Yatanze urugero rwa bamwe muri bagenzi be baje mu ipiganwa bavuga ko bari kurangiza umuhango ngo kuko umurimo wo kuyobora umurenge utoroshye ko ushobowe n’abagabo.

Mugenzi we Mukunduhirwe Benjamine nawe uherutse gutsindira kuyobora umurenge wa Hindiro yongeyeho ko bikorwa remezo bidahagije nk’amashuli y’abana bato nabyo biri mu nzitizi abagore bahura nazo zituma badatinyuka  gukora kure y’ingo zabo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hashatswe icyakorwa kugirango umuco wo kwitinya ucike mu bagore:  ni ngombwa gukomeza kwigisha hakiri kare abana b’abakowa ko bashoboye, abagore bakarushaho kwigirira icyizere, inzego z’ubuyobozi zikarushaho kwereka abagore  ko gukora kure y’ingo zabo bitaba inzitizi,  gushishikariza abikorera gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe kugirango imibereho  y’umwana idahura n’imbogamizi mu gihe nyina abonye akazi kure y’aho batuye .

Kugirango izi ngamba zigerweho Pro-Femme Twese Hamwe igiye gukora amahugurwa mu nzego z’ibanze aho umugore w’umuyobozi azayitabira ari kumwe n’umugabo we hagamijwe ko bahuza imbaraga mu kurwanya inzitizi zavuzwe hejuru. Aha hibukijwe ko iterambere ry’umugore ari inshingano za buri wese ko bitari impuhwe aba agiriwe.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.   

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*