President wa Senat yunamira inzirakarengane

Ministre Uwacu Julienne ashyira indabyo ku mva

Umuhango wo kwibuka wabimmuriwe n'urugendo

Hari mu muhango wo kunamira ku nshuro ya 23 inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyange ubu rwashyizwe ku rwego rw’igihugu. Uru rwibutso rushyinguwemo abantu 7 720 ni rumwe mu zifite amateka maremare kuko abatutsi bari bahungiye mu kiliziya yari yubatse aho rwuzuye ubu bayiritureweho ku mabwiriza yatanzwe n’uwari padiri mukuru wa paroisse ya Nyange Seromba.

Uru rwibutso rubarizwa mu karere ka Ngororero gafatwa nk’akabereyemo igeragezwa rya jenoside mu cyahoze ari komini Kibirira. Umunyamabanga mukuru wa CNLG Bizimana Jean Damascene yagarutse ku ariya mateka y’iyicwa r’abaruhukiye muri  uru rwibutso by’umwihariko, n’abishwe mu karere kose muri rusange.

Yatinze cyane ku ruhare rw’abayobozi muri jenoside yakorewe abatutsi, uburyo bari ku isonga mu bitero by’abicaga, ndetse aba bakarenga imbibi za Ngororero bakinjira muri Muhanga, Nyabihu na Karongi z’ubu. Yanavuze ko mu cyahoze ari Kibirira abagore nabo bashumurizaga abantu kwica.

 Aha yatanze urugero rwaMugeni Josephine  wahoze ari umuyobozi wa selire Makoma muri Kibirira wagendaga ku isonga mu bicanyi. Bwana Bizimana yavuze ko “tugomba gufata mu mugongo abarokotse jenoside twitandukanya n’abakoze amahano kabone nubwo baba ari abavandimwe bacu.”

Aha yari ahereye ku ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wavuze ko hari abayobozi bakuru ba FDLR bavuka muri Ngororero bakomeje kurangwa n’inyota yo kumena amaraso kimwe n’ingengabitekerezo ya jenoside. Mayor Ndayambaje yanaboneyeho n’umwanyawo gushimira ministre w’umuco na sport Uwacu Julienne kimwe n’intumwa za rubanda bakoze ubuvugizi bwimbitse ruriya rwibutso rukuzura neza.

Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe kenshi ku bunyamaswa bwaranze inkoramaraso kimwe n’ubutwari bwaranze abatutsi ubwo bahanganaga n’ibitero birimo  n’amasasu. Rwamasirabo Aloys warokotse jenoside yaboneyeho gushima ingabo zayihagaritse kimwe n’ubuyobozi bwiza dukesha umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul kagame.

President wa Ibuka Dusingizemungu Jean Pierre wari muri uyu muhango yishimye ko abacitse kw’icumu rya jenoside bataheranywe n’agahinda agira ati “haba mu ndoro, haba mu myitwarire bameze neza, banesheje abari bategereje ko bahora bihebye” ariko ngo aba bakozwe n’ikimwaro. Aba kandi ngo bakirangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside bafite umugambi wo gusenya icyizere cyo kubaho cy’abarokotse, kubaca intege mu nzira yo kwiyubaka biyemeje. Gusa ngo ntibabigeraho kuko babigerageje kenshi ariko ntibyabahira.

Bwana Dusingizemungu yongeyeho ko igihano cy’imyaka kuva kri 5 kugeza ku 9 kigenerwa abafite iyi ngengabitekerezo kidahagije ngo kuko idacika kandi igaherekezwa n’ibikorwa bibi nk’ubwicanyi, gushinyagurira abarakotse cyangwa kwangiza imitungo yabo. Yasabye ko amateka y’u Rwanda ubu ari hafi kongera kwigishwa mu mashuli yatangwa n’abarimu bateguwe neza, bayazi binonosoye kandi bazira kuyagoreka.

Perezida wa Ibuka yashimye intambwe igaragara Kiliziya Gatolika imaze gutera mu gusaba imbabazi binyuze mu mushumba wayo kw’isi Papa Francis, anasaba ko nasura u Rwanda yazagera no ku rwibutso rwa Nyange akirebera aho umupadiri yoretse imbaga y’abakristu. 

Ministre Uwacu Julienne mw’ijambo rye nawe yagaye abayobozi n’abakozi b’Imana bamennye amaraso y’abo bari bashinzwe; avuga ko amateka, ubuhamya kuri jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ngororero agiye kwandikwa, abasura uru rwibutso rwa Nyange ubu ruri ku rwego rw’Igihugu bakayamenyera hafi. Yanagize ati abateguye n’abakoze jenoside bashakaga ko u Rwanda ruzima ariko ntibyabahiriye. Yagarutse ku buyobozi bwiza dukesha perezida Paul kagame uharanira ineza y’abanyarwanda bose kandi watumye abarokotse jenoside bongera kugira icyizere cyo kubaho ubu bakaba baharanira iterambere rya buri munsi.

President wa Senat Hon Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru yavuze ku masomo akomeye abanyarwanda bagomba kuvana mu mateka mabi yagwiririye u Rwanda agira ati turwanye ubudakura mu ruge abapfobya jenoside, twimakaze imiyoborere myiza twamaganira kure politiki ibiba amacakuburi aho yaturuka hose.

Honorable Makuza yagarutse ku ntwari z’Imena z’I Nyange aho yavuze ko zaranzwe no kwanga kwitandukanya zikurikije ubwoko nk’uko zabisabwaga n’abicanyi; iyi ngo ikaba  yarabaye intambwe ikomeye mu kwimakaza ndi Umunyarwanda izira ivangura iryo ariryo ryose. President wa Senat yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero kimwe n’abagize uruhare bose kugirango urwibutso rwa Nyange rwuzure rushyirwe no ku rwego rw’igihugu. Ati “abarushyinguwemo ubu bashubijwe icyubahiro gikwiriye ikiremwa muntu bambuwe kandi baruhukiye mu mahoro. Tuzahora tubibuka”

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*