Imiryango n'inshuti baje kunamira inzirakarengane

Bashyize indabo aho ababo baroshywe muri Nyabarongo

Urwibutso rwo kuri Nyabarongo

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 13/04/2017 mu gusoza icyumweru cy’icyunamo cyahariwe kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ku mugezi wa Nyabarongo imbaga y’abantu barimo abadepite, abasenateri, inzego z’umutekano, komite nyobozi, abayobozi b’amadini n’amatorero, imiryango n’incuti z’ababuze ababo bashyize indabyo ku rwibutso rwubatse kuri uyu mugezi izindi bazishyiramo.

Nyuma y’uwo muhango abitabiriye uyu muhango bakomereje ku rwibutso rwa Kibirira aho bitabiriye urugendo rwahereye ku murenge wa gatumba rwerekeza kuri uru rwibutso. Hakurikiyeho igitambo cya misa cyaranzwe no gusabira abacu bishwe muri jenoside habaho no gutanga ituro ryo kugoboka abarokotse batishoboye.

Hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabyo ku mva z’abaruhukiye ku rwibutso rwa Kibirira, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zose z’ubuyobozi, abayobozi b’amadini n’amatorero, abihayimana, imiryango n’incuti z’ababuze ababo.

Umuyobozi w’akarere kaNgororero Ndayambaje Godefroid n’intimba nyinshi ku mutima yagaye abakoze amahano yo kwica abantu, yamagana abagifite ingengabitekerezo ya jenoside dore ko mu murenge wa Gatumba urwibutso rwa Kibirira rwubatsemo yabonetsemo muri iki cyunamo. Yasabye akomeje abariye imitungo y’abandi kuyishyura kandi imanza za gacaca zikarangizwa. Ibi bibazo bikiri mu nzira ngo nibyo bikora mu nkovu abarokotse jenoside bikanabangamira ubumwe n’ubwiyunge nyabwo bwifuzwa.

Yanavuze ku yindi ntimba ishengura abarokotse yo kuba batazi aho ababo bishwe baherereye kandi hari abafite amakuru; aboneraho gusaba ko ababa bazi aho inzirakarengane ziri baharanga zigashyingurwa mu cyubahiro.

Mu buhamya bwatanzwe hagaragajwe inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo, abarokotse bashimangira ko badateze guheranwa n’agahinda kandi ko bazahora bibuka inzirakarengane zatuvuyemo.

Umuyobzi w’ingabo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero Brig. Gen. Murenzi Evariste yavuze ko hatazihanganirwa uwaba afite ingengabitekerezo ya jenoside yemeza ko uherutse kuyigaragaza mu murenge wa Gatumba agomba kuboneka byanze bikunze kandi agakanirwa urumukwiye.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene nawe yanenze ubuyobozi bubi bwaroshye igihgu mw’icuraburindi hakameneka amaraso y’inzirakaregane zizira uko zavutse. Agaruka ku ngengabitekerezo ya jenoside yagize ati birababaje kuba ikiriho kandi abantu badahwema gutozwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya ndumunyarwanda. Yagize ko tutayitoza mw’itorero, ko tutayigisha mumashuli no mu nsengero none ivahe? Yashubije ko ikomoka mu ngo anasaba ko yaranduka n’imizi yayo yose. Hakimakazwa politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza dutozwa n’umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*