Guverineri Munyantwali n'abandi bayobozi ku rwibutso rwa Kesho

Inzego z'ubuyobozi zinyuranye zitabiriye umuhango

Aya magambo ahumuriza abanyarwanda barokotse jenoside yakorewe abatutsi yumvikanye kenshi mu muhango wo kwibuka wabereye mu murenge wa Muhanda ku rwibutso rwa Kesho kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/04/2017. Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngororero Niyonsenga Jean d’Amour yagize ati “nubwo tawahuye n’ubwicanyi ndengakamere twe abacitse kw’icumu rya jenosideyakorewe abatutsi twanze guheranwa n’agahinda ngo tutavaho dutiza umurindi abatugizeho imigambi mibisha. Turakomeye turagenda twiyubaka uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Iki cyizere kandi cyagaragajwe n’abatangabuhamya barokotse jenoside aho bagize bati abicanyi bari bazi ko birangiye ko tutazongera kwegura umutwe ariko ikigaragara baribeshye kuko twa abarokotse tubayeho neza tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu. Gusa bakomeje kubabazwa nuko hari ababo batazi aho baherereye kuko abafite amakuru kw’iyicwa ryabo batayatanga ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ikindi gikomeje kubatera intimba ni imitungo yabo yariwe muri jenoside ikaba itarishyurwa kimwe n’imanza za gacaca zitarangizwa. Aha bavuze ko ibi biba inzitizi y’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo bifuza kugeraho.

Barashimira ubuyobozi bwiza buhora buzirikana icyabateza imbere n’uburyo inzibutso zifashwe neza zirimo urwa Nyange rwashizwe ku rwego rw’Igihugu. Aha bakanasaba ko urwa Kesho rwagezwaho amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid yihanganishije ababuze ababo agaya abagize uruhare bose mu mahano ya jenoside by’umwihariko abayobozi bagombaga kurengera abaturage. Nawe yashimiye ubuyobozi bwiza “dukesha Perezida Paul Kagame wimakaje ubumwe n’ubwiyunge n’imiyoborere myiza ishyira imbere umuturage muri byose.” Aha Mayor Ndayambaje yongeye kwamaganira kure ababa bagifite ingengabitekerezo ya jenoside nk’uko hari 2 bagaragaye mu mirenge ya Kavumu na Gatumba.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Munyantwali Alphonse wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango nawe yafashe mu mugongo abarokotse ashima ubutwari bw’abatangabuhamya mu bihe nk’ibi bitoroshye byo kwibuka ababo bishwe urwagashinyaguro. Yagaye abakoze amahano agira ati biyambuye agaciro ka muntu kandi ibyo bakoze bizahora bibagiraho ingaruka. Yashimiye  abaturage b’umurenge wa Muhanda bitabiriye ari benshi igikorwa cyo kwibuka.

Agaruka kuri jenoside yavuze ko itahagaritswe n’amagambo ko yahagaritswe n’ibikorwa by’ubutwari kandi ko bugomba kuzahora buranga abanyarwanda ngo itazongera ukundi. Nawe yiyamye ababa bgifite ingengabitekerezo ya jenoside avuga ko baba bihemukira kuko aribo ishwanyaguza bagahinduka ibisabantu.

Yasabye ababyeyi gutanga uburere bwiza abana bagakura baciye ukubiri n’ibitekerezo bibi babereye u Rwanda rufite icyerekezo kitajegajega. Yagarutse ku mitungo yariwe n’abicanyi asaba ko yakwishyurwa vuba agira ati “kwishyura ni amahirwe uba uhawe  ngo ukire, uture umuzigo ukuremereye; kutishyura ni ukwiyangiriza kuko uba uziritswe n’umuzigo w’icyaha.”

Guverineri Munyantwali yasabye ibigo byose bifite abishwe muri jenoside ko byakubaka inkuta zigaragaraho amazina yabo bityo bagahora bibukwa igihe cyose.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’intumwa za rubanda, inzego z’umutekano, imiryango n’inshuti z’ababuze ababo. Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse mu kagarika Bugarura

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*