Hon Manirarora Annoncee yagaye abayobozi bashoye abaturage mu bwicanyi

Inzego zinyuranye zitabiriye gutangiza icyunamo

Abaturage baje kubunamira inzirakarengane

 Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/04/2017 mu karere ka Ngororero habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari ingoro ya MRND igihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Iyo nzu yatikiriyemo abantu bagera kuri 14 500 yahindutse urwibutso ikaba ishyinguwemo imibiri 8,406.

 Uwo muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’intumwa za rubanda, abayobozi bakuru b’ingabo na police ku rwego rw’akarere, abakozi b’inzego zinyuranye za Leta n’abikorera ku giti cyabo,imiryango n’incuti z’abazize jenoside, abaturage benshi baturutse hirya no hino mu tugari twegereye urwibutso rwa Ngororero.

 Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe kenshi inzira y’umusaraba  abatutsi banyuzemo ubwo bahungiraga mu cyahoze ari ingoro ya muvoma inkoramaraso zikabahukamo n’intwaro gakondo zirimo amacumu, imipanga n’amahiri.  Nubwo ngo  ibikomere  bafite bitoroshye abacitse kw’icumu rya jenoside baragira bati  “tugomba kwibuka duharanira no kwigira” kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugutiza abatwiciye umurindi.

Aha urugero rufatika ni urw’urubyiruko rwibumbiye muri koperative Isamaza rwanze kwigunga no guheranwa n’agahinda rukaba rumaze kwiyubaka.  Bashimiye Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame uburyo idahwema kwita ku cyazamura imibereho myiza y’abarokotse jenoside.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ngororero Niyonsenga Jean d’Amour yashimiye muri rusange uburyo ubuyobozi bw’akarere bwita ku mibereho myiza y’abarokotse asaba ubuvugizi kugirango abatarabona imitungo yabo yariwe n’abicanyi bayihabwe, imanza za gacaca zasigaye zikarangizwa. Yanasabye ko amateka ya jenoside muri Ngororero yakwandikwa akagira aho ashyingurwa bityo akajya yigishwa.

 

Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid nawe yavuze ko akarere kazakomeza guharanira icyakoroshya intimba y’abacitse kw’icumu, kakabafasha mu nzira y’ubutwari yo kwigira no kwiteza imbere. Yakomeje asaba abarokotse kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwigira kuko gucika intege bitatuma biyubaka ngo bubake n’urwababyaye. Yashimiye ingabo zahagaritse jenoside, ashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bufite gahunda iboneye yo gutuma abacitse kw’icumu rya jenoside bagira icyizere cy’ejo hazaza heza.

Mw’izina rya bagenzi be Hon. Nyabyenda Damien yashimiye ubwitabire bw’abaturage mu kwibuka bagenzi babo anabasaba kwamaganira kure ingengabitekerezo ya jenoside bagaharanira ubumwe butuma bagera kw’itermabere ryihuse. Yavuze ko amateka ya jenoside muri Ngororero azandikwa, kandi ko abacitse kw’icumu bazakomeza kwitabwaho uko amikoro y’igihugu azagenda aboneka.

Mu gitambo cya misa cyayobowe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa Irivuzumwami Denis habayeho gusabira “abacu bitabye Rurema bazira uko baremwe” no guhamagarira abakristu bose guhora bagoboka abarokotse jenoside batishoboye. Muri iki gikorwa cyo kwibuka hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 7 yabonetse (4 mu kagari ka Rususa umudugudu wa Nyarubingo, 3 mu kagari ka Torero)

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*