Kudatanga amakuru aho imibiri iherereye bituma abarokotse jenoside bahorana intimba

Jenoside ntizongere ukundi

Ni ubutuwa bwatanzwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirikarengane zazize jenoside yakorerewe abatutsi. Senateur Sindikubwabo Jean Nepomuscene yabitinzeho agira ati nuwaba adafite ubushobozi yakwikubita imbere y’uwo yahemukiye akamusaba imbabazi. Naho ufite ubushobozi akaba atarishyura byo bifatwa nk’agashinyaguro.

Yakomeje agira ati kwihanganisha abarokotse ni inshingano za buri wese ati abantu bagomba kwicarana, bakaganira ku mateka, bakomorana ibikomere. Yashimye ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu kimwe n’ingabo zahagaritse jenoside asaba abarokotse kudaheranwa n’agahinda. Ngo kuko byaba ari ugutiza umwanzi umurindi wawundi wifuza ko abanyarwanda bahera mw’icuraburindi. Ati duharanire kwigira ejo tutagirwa n’abatatwifuriza ineza. Aha yatunze agatoki abatifuriza u Rwanda ishya n’ihirwe ngo kwishyira hamwe kwacu hari abo birya mu mutwe.

Yashimiye intambwe urubyiruko rumaze gutera mu kwitabira kwibuka, anarusaba gufata iya mbere mu guharanira ko u Rwanda rutasubira aho rwavuye. Yabasabye guhora bazirikana urugero rwiza basigiwe na bagenzi babo bahagaritse jenoside.

Honorable Manirarora Annoncee nawe yagaye abijanditse mu bwicanyi bwahitanye imbaga y’abantu asaba abari bitabiriye kwibuka ko bagomba kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside. Mu buhamya bwatanzwe havuzwe ko itakirangwa muri Ngororero kandi ko uwayihingutsa yakwamaganirwa kure kandi akabihanirwa by’intangarugero.

Mayor Ndayambaje Godefroid yashimiye abitabiriye uyu muhango, by’umwihariko intumwa za rubanda zagaragaje ko ziri hafi y’abarokotse jenoside. Yasabye abaturage kwitabira ibiganiro kandi bagafata mu mugongo abarokotse, bakirinda n’icyabakora mu nkovu. Yanabasabye gukomera kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” babumbatira ubumwe bw’abanyarwanda kandi bagaca ukubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

 Umuhango wo kwibuka hirya no hinomu mirenge waherekejwe no kunamira abazize jenoside hashyirwa indabo n’inzego zinyuranye ku mva zabo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*