Ku itariki 07/04/2017  umunsi mu gihugu hose hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi 1994,mu Karere ka Ngororero mu Mirenge yose hatangijwe ibyo bikorwa by'umwihariko ku rwego rw'Akarere byatangirijwe ku rwibutso ruri mu Murenge wa kabaya mu Kagari ka Kabaya Mu mudugudu wa Bitare .

Madame MUREBWAYIRE Christine komiseri muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ari kumwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madame KANYANGE Christine yifatanyije n'abaturage,abayobozi b'inzego zinyuranye za leta n'izumutekano n'abakuru b'amadini atandukanye muri icyo gikorwa.

Mu Murenge wa Ngororero kandi umuyobozi w'Akarere NDAYAMBJE Godefroid hamwe n'intumwa za rubanda Hon SINDIKUBWABO  na  Hon MANIRARORA Annoncee n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka ngororero bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa ngororero gushyira indabyo no kunamira abashyinguye mu rwibutso rw'abazize jenoside rwa ngororero.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana KURADUSENGE Janvier nawe yifatanije n'abaturage bo mu Murenge wa kavumu gutangira ibikorwa by'icyunamo.Nk'uko byakozwe mu Mirenge yose kandi hakurikiranywe ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul KAGAME Yagejeje ku banyarwanda.

 

Ibumoso murahasanga amafoto anyuranye yerekana ibikorwa bo kwibuka mu mirege inyuranye igize akarere ka Ngororero.

 

NZIGIYMANA Hyacinthe

Network and System Admin.

Ngororero District

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*