Abacumbikira indaya bemeza ko zibangamiye ubusugire bw'ingo

Indaya muri transit center ya Kabya. Hari izigarutsemo inshuro irenze 3

Nyuma y’uko intumwa za rubanda ziganiriye n’abavuga rikijyana mu karere ka Ngororero ku bibazo byugarije umuryango birimo uburaya n’ubusinzi; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine yatumije inama yamuhuje n’abacuruzi, abafite utubare na resitora baganira kuri bya bibazo bibangamiye ubusugire bw’ingo. Hibanzwe cyane k’uburaya, ubusinzi, isuku nke mu tubari no mu maresitora,  gucumbikira indaya ibi bifatwa nk’imungu imunga umuryango nyarwanda.

Abakorera mu mujyi wa Ngororero bose bemera ko indaya ziri mu basenya umuryango kuko zikurura ugusesagura, ubushoreke n’ umutekano muke. Ku rundi ruhande banemera ko bamwe muri bo aribo bacumbikiye za ndaya. Banemeza ko izo ndaya anarizo zikurura ubusinzi.

Abarya badahinga barimo inzererezi nabo bavuzwe mu bakurura umutekano muke mu ngo kuko ngo aba batunzwe n’ubujura. Ku manywa ngo birirwa mu tubare nijoro bagacukura amazu y’abaturage cyangwa bakiba imyaka .

Nyuma yo kugaragaza ko indaya ari ikibazo ku busigire bw’umuryango V/M Kanyange yavuze mu mugambo akarishye ko abazicumbikiye bahawe isaha imwe bakaba bazirukanye. Ibi yabivuze  15h30 avuga ko bitarenze 16h30 zigomba kuba zahambirijwe. Kandi abacuruza inzoga bakubahiriza amasaha.

Umuyobozi wa police SSP DPC Gasangwa Marc nawe  yavuze ko uburaya ari ikibazo cyugarije ubusugire bw’ingo. Avuga ko kuba abiganje mu buraya bafite munsi y’imyaka 18, bakaba bararana n’abagabo benshi, bakabyara ubutitsa bibangamiye umuryango. Yagarutse ku babacumbikiye abasaba ko babirukana dore ko banakurura umutekano muke kuko akenshi baryamana n’ibisambo.

Ikindi ngo aba babacumbikiye nabo baryamana nabo kandi mu mwanda utagira izina. Ibi biremezwa na KARIBU ufite akabare akaba na chef wa zone. Yongeraho ko hari abantu biyubashye bajya bafatirwa muri uwo mwanda. Nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa cyo kwirukana abo bacumbikiye; abatibariye inama 20 kuri 32 bagaragaje impungenge ko indaya bacumbikiye zitari bwemera gutaha.

Abo barimo Tabaruka uzicumbikiye fafi y’ibiro bya Point d’Ecoute hafi y’aho bita ku Rukiko,  Mugabo Alexis ngo azifite ahitwa mu Gahenge , Felisiyani, Ntabazirabose, Butorano, Habakubaho, Nsanzimana, Ntwari Laurent n’abandi… nabo biyemereye ko bazicumbikiye aho bita mu Kajagari. Nyuma yo kwakira izi mpungenge, ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’inzego z’umutekano abayobozi b’utugari n’imidugudu; bwafashe icyemezo cyo gukora umukwabu ikibazo kikava mu nzira.

Ku rubuga rwa Ngororero Network hari uwavuze ngo “igisubizo kirambye ntabwo ari ukuzirukana kuko zirasubira n’ubundi mu miryango.  Hagakwiye ahubwo kubakusanya mukabaganiriza mukamenya impamvu zibatera kuza mu buraya, bakigishwa, bagasobanurirwa n’ibihano bibategereje….Byibuze bajye muri transit center bigishwe”

Icyo uyu atazi nuko izi ntera zose zagezweho kandi inshyuro nyinshi, hari abajyanywe muri iriya transit center iba mu murenge wa Kabaya inshuro zirenze 3 ariko ntibyatumye bacika ku ngeso.

Isuku n’isukura byagarutsweho abacuruzi bibutswa ko isuku itari iyo ku muharuro gusa ko ahubwo bagomba kwibanda mu bikoni, ibyokezo, aho bapimira inzoga n’ibyo bazibikamo. V/M FED Kanyange yabahaye umunsi umwe bakaba bageze ku ntego. Yanabiyamye kongera gukoresha abana bato mu bucuruzi bwabo kuko ngo usanga aribo bavoma, boza, bikorera kandi bihabanye n’ikigero barimo.

Abari mu nama banarebye aho imyiteguro y’icyunamo ku nshuro ya 23 igeze . Madame Kanyange yabasabye ko bagomba kubumbatira umutekano w’abacitse kw’icumu hakirindwa icyo ari cyo cyose cyabakora mu nkovu.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*