Abadepite bahangayikishijwe n'ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Abayobozi batandukanye batunzwe agatoki

Mayor Ndayambaje yavuze ko umuyobozi uzafatwa atazihanganirwa

Itegeko rigenga umuryango hamwe n’ibibazo biwugarije ni imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho mu nama yahuje intumwa za rubanda Mukandekezi Petronille na Ngabo Amiel na Komite Nyobozi, inzego z’umutekano, abavuga rikumvikana barimo abayobozi b’amadini n’amatorero, ab’imirenge, ab’amashuli abanza n’ayisumbuye n’abandi.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana bifatwa nk’ibyorezo bibangamiye umuryango nyarwanda ngo abajijutse babifitemo uruhare rugaragara. Nk’uko byavuzwe na Hon Ngabo Amiel kubirwanya ngo ntibisaba ingengo y’imali ihambaye ngo icy’ingenzi ni uguhuza ingufu mu kubirandurana n’imizi.

Yibukije ko ibi bibazo byagarutsweho na Nyakubahwa Jeannnette Kagame ku munsi mukuru mpuzamahanga w’umugore ubwo yawizihirizaga mu karere ka Nyabihu. Byanasuzumiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano iherutse binafatirwa umwanzuro. Bigarukwaho kenshi mu nama zinyuranye.

Ariko nk’uko byavuzwe na depite Mukandekezi umuryango ukomeje guhura n’ingorane zikururwa n’abawugize ubwabo ndetse n’abakurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Aba kandi ngo biganjemo injijuke.

Mu kubiva imuzi Hon. Mukandekezi yavuze ko kuba abantu babana ku buryo butemewe n’amategeko (batarasezeranye), kuba ihohoterwa rimwe na rimwe rihishirwa mu miryango, ruswa, umuco ushaje biri mu biremereza ibibazo mu miryango kandi usanga abajijutse babigaragaramo.

Marie Claire Mukeshimana wo mu nama y’igihugu y’abagore nawe yatanze igitekerezo cy’uko bipfira mu bayobozi kuko ngo barimo benshi batera inda zitateganijwe ariko ntibabihanirwe. Ngo yaba ari nk’umwarimu bakamuhanisha kumwimurira ku kindi kigo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Kavumu Tumwesige yahamije ko ingo zifite ibibazo uzisangamo ababyeyi baya ku mitungo bakarangwa n’ubusinzi ndetse ngo hari ababyeyi bahora mu kabare kandi abana babo nta bikoresho by’ishuli bafite.

Umuyobozi wa GS Rwiri Tuyizere Constantin yemeje ko abayobozi aribo bafite uruhare runini mu misenyukire y’ingo kubera kutagira discipline. Ngo ibikorwa by’ubusinzi, ubusambanyi bikorwa abayobozi babizi ndetse rimwe na rimwe ngo nabo bakabyijandikamo. Yavuze ko imyitwarire iranga ingabo z’u Rwanda ariyo yakaranze abanyarwanda bose. Yanasabye abapadiri n’abapasitoro ko nabo ubwabo bashyira mu bikorwa ibyo bigisha.

 Umuyobozi wa GS Kavumu yasabye ko abana bajya mu mujyi nta ruhushya rw’ababyeyi cyangwa rw’ubuyobozi bakwiye gukurikiranirwa hafi ngo kuko ahanini baba bahunga imiryango yabo ibanye nabi cyangwa iri mu bukene. Yanavuze ko muri buri mudugudu hakwiye kujyaho komite y’abantu b’inararibonye (comite des sages) yajya ikebura abafite imyifatire mibi.

Mayor Ndayambaje  we yavuze ko  ibi bibazo bizahaza ingo bigomba kubonerwa umuti mu mugoroba w’ababyeyi kandi ko uyu utareba abitwa ko batajijutse gusa ko ahubwo ukwiye kwitabirwa n’abayobozi n’abajijutse by’umwihariko.

Yanatanze umwanzuro ko umuyobozi wese uzagaragaraho imyitwarire isenya ingo azirukanwa mu kazi. Yamaganiye kure abayobozi banyuranye baroga abo bashinzwe aho kubateza imbere, anasaba ko amakuru ku byasenya ingo yajya atangirwa ku gihe. Yarangije avuga ko inama ku bibazo byugarije umuryango zigomba kumanuka mu mirenge, utugari n’imidugudu hakagaragazwa ingengabihe yazo kandi zigatangirwa raporo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*