Mayor Ndayambaje aha ikaze abasenateri

Abatumirwa bakurikiye inama n'ubushishozi

Kumenyekanisha amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga rya Repubulka y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 ni ingingo nyamukuru yaganiriweho mu nama ngishwanama y’akarere ka Ngororero yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/03/2017 iyobowe na senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene ari kumwe na mugenzi we  Kalimba Zephirin bo muri komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza.

Ni igikorwa kiri mu gihugu hose kigamije kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda ku mahame remezo. Aya kaba ari umurongo ngenderwaho abanyarwanda bihitiyemo ngo bashimangire imiyoborere myiza iciye ukubiri n’imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Aya mahame remezo akaba yarashyiriweho kurinda abanyarwanda gusubira aho bavuye bagaharanira kujya imbere heza. Gusigasira aya mahame remezo bikaba biri mu nshingano z’inteko ishingamategeko umutwe wa Senat. Nk’uko byasobanuwe na Senateri Sindikubwabo ngo  aya mahame remezo arangana nta risumba irindi.

Aya mahame remezo ngo akomoka ku biganiro byabereye mu Rugwiro ari naho havuye igitekerezo cyo gushyiraho inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat. Aya mahame ni 6 mu ncamake akaba ateye ku buryo bukurikira: Gukumira no guhana icyaha cya jenoside no gukumira ingengabitekerezo yayo, guhana ipfobya ryayo; kurandura burundu ivangura n’amacakubiri, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, kubaka Leta igendera ku mategeko na demokarasi, uburinganire bw’abagore n’abagabo;  kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage n’amahirwe angana mu buzima bwabo, no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Senat rero ikaba ishinzwe by’uwihariko kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame remezo, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere ya Guverinoma ndetse no kwemeza abayobozi. Abasenateri bakaba basabye abitabiriye inama kubana n’ariya mahame bakayisigasira mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abari mu nama nibo ubwabo bagaragaje ibyagezweho hifashishijwe aya mahame remezo.

Mayor Ndayambaje  mu gushimira  abasenateri yavuze ko inama ibaye umwanya wo kwinagura abantu bagatwara ubutumwa buzatuma habaho impinduka mu mibereho y’abaturage ba Ngororero. Ibyo bavomye mu nama bakaba bagomba kubisangiza abo bahagarariye.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*