Ku rwego rw’akarere mu murenge wa Bwira niho hatangirijwe icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu mategeko (Legal aid week) cyatangijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  madame Kanyange Christine wagiriye inama abaturage yo kurangiza imanza batsinzwe ku neza. Yagize ati abatarishyura imitungo batsindiwe bagomba kwishyura, abadafite ubwishyu bakegera abo bahemukiye  bakabasaba imbabazi.

Avuga kw’ihohoterwa yasabye abakobwa kwirinda inda zitateguwe, anasaba abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo zabo. Abaturage baganirijwe kw’itegeko rigenga abantu n’umuryango n’izungura mu kigniro bahawe  na Caroline Mukayisenga umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Ngororero.

  Ku ngingo y’umutekano abaturage bashishikarijwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ icuruzwa ry’abantu bagatangira amakuru ku gihe aho batahuye icyaha.

Ibibazo by’imanza gacaca n’iz’imitungo zitararangizwa ubuyobozi bwasabwe kuzishyira mu byihutirwa. Nko mu kagari ka Bungwe harabarurwa imanza 18 zitararangizwa hari n’izindi z’imiryango 15 mu kagari ka Cyahafi zitari zizwi. Mu karere ka Ngororero harabarurwa imanza gacaca z’imitungo zikabakaba 950 zitararangizwa.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*