V/M FED Kanyange Christine yavuze ko iyi shusho ihuje n'ukuri

Bagitifub'utugari n'imirenge basanze ibyo RGB ivuga ari ukuri

Umuturage afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga kuri serivisi ahabwa

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwasuye Akarere ka Ngororero mu rwego rwo kwerekana ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye. Ibi byagezweho hifashishijwe icyo bise Citizen Report Card (CRC) ya 2016. Iyi CRC iba buri mwaka ikagera mu mirenge 328, mu tugari mu midugudu 734 no mu ngo 11000

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko iyi shusho ari indorerwamo abayobozi n’abaturage bireberamo aba mbere bakareba uburyo batanga servisi abandi bakareba uburyo bazihabwa.

Prince Kayigire umukozi wa RGB yavuze ko gahunda yabo yibanda ku nkingi 4 za guverinoma imiyoborere, ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza.  Kayigire yashimangiye ko guha ijambo umuturage ari uburyo bwo kumuteza imbere.

 Muri rusange abaturage b’Akarere ka Ngororero braashima uko bahabwa serivisi ku kigero cya 84,8% abagaya bakaba 11,0%.

Abaturage bizera inzego z’umutekano ku rwego rwo hejuru: police ku kigero cya 97,7%,  ingabo 98,8%,  Dasso 90%. Abaturage bishimiye kugira uruhare mu bibkorerwa ku kigero cya 69,90 % abagaya ni 22%.

Naho uko abaturage babona uruhare rwabo mu gutegura igenamigambi ry’akarere, abashima ni 23,50% ;abagaya 35,70%. Mu gutegura ingengo y’imari y’akarere harashima 19,70%, hakagaya 37,70. Mu mezi 12 ashize abatarahuye n’ikibazo cya ruswa  ni 90,%,  abatarahuye n’akarengane bakaba 82,60 .

Abaturage bemeje ko ibiyobyabwenge biri mu bihungabanya umtekano ku kigero cya 73,6%. Isoko ry’umusaruro ntabwo rihagije, iyongera agaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi riragawa, isuku mu ngo z’abaturage no ku mubiri, mu tubare na resitora no mu masoko iragawa cyane.

Mukasano Gaudence umunyamabanga nshingwabikrwa w’umurenge wa Nyange yavuze ko ishusho RGB yazanye ihuje n’ukuri. Avuga ko bagiye gukosora ibitagenda neza bakifashisha ikoranabuhanga ry’IREMBO kugirango servisi zitangwe neza kandi zihute. Nawe yagarutse kw’isuku avuga ko asaba uburenganzira inzego zibishinzwe ko zashyiraho ibihano bifatika ku bantu barangwa n’isuku nke.

Umyobozi w’abayisilamu mu karere ka Ngororero avuga ku suku nke yatinze ku kibazo cy’amazi make  ibi ngo bigatuma isuku iba nke. Mukunduhirwe Benjamine gitifu w’umurenge wa Hindiro we yagarutse ku mitangire ya serivisi agira ati ubuke bw’abakozi mu tugari butuma abaturage badahabwa serivisi uko bikwiye.

Musoni Stiven umukozi wa RSSB nawe yavuze ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe kugeza ubu abaturage batari bake batishimiye. Ibi ngo bikaba ari ikimenyetso cya ruswa mu midugudu kuko niho hagenerwa ibyiciro by’ubudehe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine yashimiye indorerwamo Akarere kazaniwe na RGB avuga ko ihuje n’ukuri kandi ko inenge zagaragaye zigiye gukosorwa.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*