PAC yaganiriye na Komite nyobozi

Abatekinisiye b'akarere nabo bari bahari

Itsinda ry’Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imali n’umutungo bya Leta (PAC) basuye akarere ka Ngororero kuri uyu wa 22/03/2017 aho baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere ku mishinga ibyara inyungu yo gufasha abarokotse genocide kunoza imibereho yabo, kwihangira imirimo  ku bufatanye n’ikigega BDF no ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku bijyanye n’imishinga ibyara inyungu yagenewe kuzamura imibereho myiza y’abacitse kwicumu umukozi ushinzwe gukurikirana iriya y’imishinga Niwemfura Esper yavuze ko mu mwaka wa 2012/2013  yagenewe miliyoni  48 mumirenge 8. Umurenge wa Gatumba niwo ufite abagenerwabikorwa benshi wagenewe  miliyoni 12.

Ku bijyanye no kwihangira imirimo ku bufatanye  n’ikigega BDF umukozi wacyo yavuze ko abagore baka inguzanyo bagenda biyongera. Naho umukozi ushinzwe amakoperative, ibigo bito n’ibiciriritse mu Karere Nyirangirimana Sperata we yasobanuye ko kwihangira imirimo bigenda bitera intambwe ishimishije. Nyirangirimana yavuze ko mu bihembwe 2 by’umwaka w’ingengo  y’imari 2016/2017 hahanzwe imirimo igera kuri 500 ku bufatanye n’abajyanama b’ubucuruzi.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo buracyafite imbogamizi zo kuba bukorera mu kajagari, kutubahiriza ukurengera ibidukikije. Imisoro yinjizwa n’ubu bucukuzi ntaho akarere gahurira nayo ngo kuko itangwa hejuru. Aha mayor Ndayambaje Godefroid akaba yasabye ubuvugizi ko akarere nako kagira icyo kabona kandi inshingano zako zikagaragara.  

Mu karere ka Ngororero harabarurwa  amakoperative 35 akora ubucukuzi kandi buri murenge ubonekamo amabuye y’agaciro.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Komite nyobozi n’abatekinisiye intumwa za rubanda zagiye kwirebera uburyo abacitse kw’icumu babayeho, banareba uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwifashe, banasura bamwe mu bashoboye kwihangira imirimo ku nkunga ya BDF.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*