Ifoto y'urwibutso ku bamaze kurahira

Kuwa 20.03.2017 hakiriwe indahiro z’abakozi bashya mbere y’uko batangira akazi indahiro zakiriwe na Bwana Ndayambaje Godefroid Umuyobozi w’Akarere yari kumwe kandi n’abagize Komite Nyobozi ndetse na Lt Col Byagatonda Franck Ukuriye Inkeragutabara mu Karere, Lt Col  safari Edgard Ukuriye Ingabo mu Karere ka Ngororero na Rutsiro.

Mu kurahiza aba bakozi hashingiwe ku ngingo ya 10 n’iya 11 bya Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta  iboneka mu Itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 Rishyiraho Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta. (Official Gazette nº 42 bis of 21/10/2013)

Abakozi bashya barahiye:

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge: Mukasano Gaudence: Nyange. Umubyeyi Ildegonde: Kabaya. NDAYISENGA Simon: Muhanda. Mugisha Daniel: Ndaro NZABAKURIKIZA Alphonse: Kageyo.

Abandi bakozi:  MUKAMANA Soline: Umuyobozi w’Ishami  ry’Imiyoborere Myiza. Kabera Canesius (Umuyobozi w’Ubunyamabanga Rusange), Maniraguha Jean Pierre (Umukozi Ushinzwe Isuku), Narangwe Célestine Liliane (Umugenzuzi w’Akarere). Ntirenganya Philippe: Umujyanama mu by’Amategeko w’Akarere.  Tuyiyoboke Laurien: Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge. Ndamiyingabo Landouard: Ushinzwe Ibibazo na Noteri w’Umurenge.

Mu ijambo ry’abayobozi batandukanye:

Ukuriye Inkeragutabara mu Karere yasabye ko habaho kugisha inama  ndetse no kwemera izo bagiriwe.

Ukuriye Ingabo mu Karerere ka Ngororero na Rutsiro yibukije abaje mu kazi ko bagomba kumenya ko ari amaraso mashya yongewe mu ikipe yari isanzwe itsinda bakaba bagomba gukomeza intsinzi kandi umutekano ikaba ipfundo rya byose.

 Bwana Ndayambaje Godefroid yasabye abatangiye akazi ko bagomba kwigana ibyiza basanze aho bagiye gukorera, bakarwanya ibibi byagaragazwa n’uwari we wese washaka gusubiza Igihugu inyuma, bakirinda ibyaha byashoye Igihugu cyacu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatusti 1994 birimo ruswa, ikimenyane, icyenewabo n’ibindi ahubwo bakagerageza guharanira ko Akarere kacu katera imbere gusumba uko gahagaze ubu.

Munyanziza Emmanuel

Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Inama

Njyanama y’Akarere ka Ngororero

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*