Siporo isabanya abantu

Siporo ni urukingo ku ndwara nyinshi

Ni igikorwa cyabereye ku Mukore wa Rwabugiri ahantu nyaburanga kandi habarirwa mu ndangamurage w’u Rwanda mu murenge wa Kageyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/03/2015. Hari mu masaha ya siporo agenewe abakozi ba Leta ubwo Ministre w’umuco na siporo akaba n’intumwa y’akarere ka Ngororero muri guverinomaUwacu Julienne yasesekaye ku Mukore wa rwabugiri aho yahuriye n’imbaga y’abaturage maza bagkora siporo kuri bose.

Ministre Uwacu yavuze ko ari intego ministeri ayoboye yihaye ko ahantu nyaburanga hose hazajya hakorerwa siporo kuri bose aho yemeza ko uretse no isabanisha abantu ngo ni n’urukingo ku ndwara nyinshi.

Tugarutse ku mateka y’aha hantu  umuturage wavukiye I Kageyo Cyuzuzo  wakurikiranye amateka yaho avuga ko hiswe ku Mukore wa Rwabugili kubera igiti cy’umukore uyu mwami yahateye . Ngo yacyugamagaho  izuba ubundi akagikoreraho imihango inyuranye. Impamvu ariho yahuriye n’umuzungu ngo ni uko hari ku ruhande ugereranije n’I Nyanza rwagati mu gihugu. Ibi ngo yabigiriwemo inama n’abiru.

Rutazibwa Sylvain na David Nkusi ni abashakashatsi bakora mu kigo cy’igihuu cy’ingoro z’umurage. Bavuze ko impamvu aha hantu hafatwa nk’ahantu ndangamurage mu Rwanda  ngo nuko habaye ingoro y’u mwami,  uyu ngo yari ahafite amashyo y’inka yakomokaga ku bucuruzi bw’imyenda yavaga muri Tanzaniya  yakurikiranaga ku giti cye. Rwabugiri ngo yari afite ingoro 30.

Uretse umukore wa Rwabugiri akarere ka Ngororero gafite ahantu henshi ndangamurage: aha twavuga   ku miko y’abakobwa naho habarizwa mu murenge wa Kageyo   ngo aha hiciwe abakobwa b’umwami. Hari kandi Rubi rw’inyundo ahaguye umwami Ndahiro Cyamatare mu murenge wa Gatumba, hari na Ngurugunzu ahavuye ahavuye imvugo yamamaye  ngo “nzakira Ngurugunzu nkiri Ngagi”

Umukozi w’inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco  we yasobanuye impamvu aka gace ka Ngororero  bakita  mu Kingogo .Iri zina ngo  ryatrutse ku kuba umwami Ndahiro Cyamatare yarahaguye agapfana n’imbaga y’abantu benshi (ingogo).

Agaruka kuri siporo Ministre Uwacu Julienne yibajije impamvu mu karere k’imisozi miremire nka Ngororero  hataboneka abantu bitabira amarushanwa yo kwiruka ibirometero byinshi nka Marathon ngo kandi imibereho yabo ya buri munsi irangwa no kurira imisozi bakamanuka iyindi. Yasabye aba nyengororero by’umwihariko kwita kuri siporo  kuko bafite imisozi miremire yatuma bagira ubuhanga muri urwo rwego. Yavuze ko amahumbezi yasanze ku Mukore wa Rwabugiri  yakurura ba mukerarugendo bityo hakabyazwa umusaruro nk’uko bimeze n’ahandi mu gihugu.

Minister Julienne yagarutse ku butumwa bwatanzawe na Nyakubahwa Jeannette Kagame ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Nyabihu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Aha yongeye kwamagana abatuma bakobwa batwita inda zitateganijwe, isuku nke, amakimibirane mu ngo, ihohoterwa,abana bata ishuli n’ bagwingiye kubera imirire mibi. Aha yavuze ko umutungo wa mbere u Rwanda rufite ari abanyarwanda akaba ariyo mpamvu” kizira gupfusha  ubusa amahirwe duhabwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika udahwema guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda.”

Ministre Uwacu ati  ibi bibi bigayitse kandi bikoza isoni bigomba guhanagurika mu Rwanda.

Nshimyumuremyi Jean Pieree/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*