Ba mutimawurugo bari babukereye

Agaseke karimo imihigo

Indashyikirwa zahawe seritifika

Uyu munsi waranzwe n’ibigwi by’abagore mu nzego zinyuranye zo kwiteza imbere: Musabyimana Immaculee  yatangaje ko yiteje imbere yifashishije ubudozi kubera amashanyarazi yageze mu kagari atuyemo. Mugenzi we Mukarushaka Francoise  ni umuhinzi acuruza imboga n’imbuto kubera ubuyobozi bwiza ubu bakorana n’ibigo by’imari . We na bagenzi be bavuye ku dutaro ubu bacururiza mw’isoko rya kijyambere.

 Nyiransabahimana Jeannette we yahisemo gucuruza ifumbire  y’imborera y’ibirundo ikoreshwa mu materasi y’indinganire mu murenge wa Sovu

Naho Mukamanzi Olive akorana na BDF. Arashishikariza bagenzi be gutinyuka gukorana n’ibigo by’imali bakaka inguzanyo kuko  ngo nibwo buryo  bashobora kwiteza imbere. Yatanze ubuhamya ko yegereye ikigega BDF kikamufasha mu mushinga we wo korora ingurube ubu akaba ageze kure. Yatse inguzanyo ya 1000,000 frws,  BDF imwongerera agaciro k’ingwate ye ubu yarungutse kandi yashoboye kurihira abana amashuri n’ubwisungane mu kwivuza ananoza n’imibereho ye ya buri munsi.

Ku  munsi wabo kandi ba mutimawurugo baboneyeho guhigura imihigo . Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Kampire Christine ngo abagore bashoboye kwibumbira mu makoperative, bagarura abana mw’ishuli, bagabanya umubare w’abakobwa batwita inda zitateganijwe, bagabanya umubare w’abana barwaye bwaki, barushijeho guhinga kijyambere ndetse batunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, bagize uruhare mu kubaka ibyumba by’ amashuri binyuze mu miganda yihariye y’abagore, bashishikarije kwitabira umugoroba w’ababyeyi no gukumira ibibazo bitandukanye by’amakimbirane ashingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye.

Bagaragaje n’imbogamizi bagiye bahura nazo nko kuba amashuri y’imyuga ari kure, hakaba hifujwe ishuri ry’imyuga mu murenge wa SOVU ryafasha imirenge ya Sovu, Kageyo na Kavumu ryakorera ku Mutake .

Mw’ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage Mayor Ndayambaje Godefroid yavuze ko iyi mbogamizi izava mu nzira uko ubushobozi buzagenda buboneka kandi kugirango ubuzima burusheho kugenda neza  isoko rya Birembo  (imirimo yadindiye ) ryakuzura vuba, ikigo nderabuzima cya Sovu kiri kubakwa kikihuta , umudugudu w’icyitegererezo mu kagari ka Nyabipfura nawo ukubakirwa abatishoboye. Muri ibi bikorwa yasabye abagenerwabikorwa kuzatanga umuganda wabo.

Mayor Ndayambaje yagaye ingo zikirwaza bwaki kandi zose zarahuguwe ku kunoza imirire. Yasabye ubufatanye bw’abashakanye kugirango imirire mibi icike mu ngo. Hakifashishwa umugoroba w’ababyeyi ugomba kwitabirwa n’ibitsina byombi.

Hon Mukandekezi Petronille wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye abagabo baje kwifatanya na bagenzi babo. Yatinze cyane ku mibereho mibi ikigaragara mu ngo ikomoka ku bwumvikane buke mu miryango. Nawe yagaye “abagabo b’ibisanbo bacura ingo zabo kandi bazibereye abatware”. Yavuze ko ibi ari ugupfobya imbaraga Leta ishyiraho kugirango imibereho y’abanyarwanda irusheho kuba myiza. Yasabye imiryango ikigaragaraho umuco mubi wo gukurura amakimbirane, imirire mibi kubicikaho burundu.

Uyu munsi kandi waranzwe no kuremera abatishoboye 5 bahawe inka ndetse n’abakoze igikorwa cyo kwitura bagenzi babo bahawe icyemezo cy’ishimwe.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*