Abayobozi b'Imirenge Sacco bitabiriye inama

Impuguke zirasobanura umushinga wa District sacco

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6/03/2017 abayobozi b’imirenge SACCO, abayobozi b’inama z’ubutegetsi zayo  bari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo basuzuma uburyo hashyirwaho ihuriro ry’ Imirenge SACCO yose  mu cyo bise District SACCO.  

Ibyo kugirango bishoboke babanje gusuzuma uburyo umushinga w’iyi mpuza Mirenge SACCO wanozwa bakora District Sacco business plan. Muri uyu mushinga hasuzumwe uburyo iri huriro nirijyaho ritazahura n’imbogamizi zaba izishingiye ku mitere y’akarere, ibidukikije , politiki y’ibigo by’imari iciriritse, ikoranabuhanga n’ibindi.

Nk’uko byasobanuwe n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA Uwintwari Jean de Dieu; kugirango iyi District Sacco ijyeho ngo nuko imienge Sacco yose igomba kuba ikoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi abanyamuryango. Ikindi ngo nyuma y’uko habaho District Sacco hazabaho Cooperative Bank izahuza District Sacco zose

Hakizimana Jacques president wa JADF Ngororero yashatse kumenya ingengabihe y’iyi mishinga ya District Sacco  na Cooperative bank. Ingengabihe ntabwo izwi neza ariko imishinga izihutishwa. Uhagarariye Muhanda Sacco we yashatse kumenya niba igihe District sacco izaba imaze kujyaho  Imirenge Sacco izavaho. Uyu yashubijwe ko Imerenge Sacco izakomeza kubaho kandi abakozi bazo bagakomeza imirimo.

Abari mu nama basanze mu mahirwe iyi mishanga fite  hari uko ubuyobozi bufite uruhare n’ubushake  mu bukangurambaga muri Ngororero Sacco nk’uko bwabugize mu gushyiraho imirenge Sacco. Ikindi imirimo ibyara mafaranga irimo  ubuhinzi , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi ngo biragenda bitera imbere.  Ikoranabuhanga, ikwirakwiza ry’ingufu z’amashanyarazi, amashyirahamwe mu midugudu biragenda bitera imbere. Kuba mu karere ka Ngororero ibigo by’imari bikiri bike ngo nabyo bizatuma Ngororero Sacco itera imbere.

Naho ku bijyanye n’imbogamizi kuri Ngororero Sacco ngo nuko hakiboneka ubujura buri kuri 4 igihe ku rwego rw’igihugu ari 6. Gusohora byinshi kurusha ibyinjira, ubumenyi bukiri hasi mu bakozi no mu bagize inama z’ubutegetsi (CA), umubare wa konti zikora zikiri nke, imitangire ya serivisi itanoze kubera ibura ry’ikoranabuhanga biri mu nzitizi kuri uyu mushinga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine yashimiye abatanayabikorwa muri iyi mishanga yavuzwe haruguru kandi abasaba gukora iyo bwabaga ngo ishyirwe mu bikorwa vuba bityo iterambere ry’abaturage ryihute.

Izi gahunda nshya  zizagerwaho ku bufatanye bwa SBFIC (Saving Bank Foundation International Corporation), AMIR (Association of Microfinance Institution in Rwanda), RCA ( Rwanda Cooperative Agence).

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*